-Muribuka kuja gutema ibiti mukibira cangwe mugisambu, maze ukabisongoza ukabishweka hepfo no haruguru, ukabishira kugitugu c’ibumoso, ukitangiriza ikibando kugitugu
c’iburyo, nahoga umupanga wawushogetse mumugozi wohepfo.

-Muribuka kuja gutema ibiti mukibira cangwe mugisambu, maze ukabisongoza ukabishweka hepfo no haruguru, ukabishira kugitugu c’ibumoso, ukitangiriza ikibando kugitugu
c’iburyo, nahoga umupanga wawushogetse mumugozi wohepfo.

-Muribuka kuja gutema ibiti mukibira cangwe mugisambu, maze ukabisongoza ukabishweka hepfo no haruguru, ukabishira kugitugu c’ibumoso, ukitangiriza ikibando kugitugu
c’iburyo, nahoga umupanga wawushogetse mumugozi wohepfo.

-Naho se ukuntu umuriro wazimaga mumuhana umwe bakaja kurahura muwundi.

-Muribuka kuja gutira ipasi yamakara muwundi muhana mugitondo ciyinga wenda habaye umukutano. Kandiga abagiraga amapasi nabigeze kuba abasirikare kera.

-Ariko muzi kuja gutarama n'ibimuri byimigano, mwamara nka samunani zijoro kuripasaka mukotsa ibigori bibisi? Sibintu mashi!

-Muribuka kubunane (bonne année), umuntu agahaguruka ngo arashima Imana yamurinze umwaka wose, ngo none nanje ntanze umutima wanje! Nanone undimwaka agatanga umutima kandi!

-Muribuka ariko guhamagaza ibyaribyo, abaturikaga ibo ryarikorana buhanga ryitwa ikengeri!

-Muribuka ukuntu abakobwa bazaga batera indirimbo y’ikorasi, maze uwateye agahaguruka ahaye akenyera urupande, maze agasingira ipendo, maze kandi agahengeka ijosi, naho igitambara yakinenetse.

-Ariko muzamwibuka iyo abakorari bahaye biruka bacereshwe, ingoma yakabiri yavuze! Bamara bakagenda binogereza amavuta cangwe isabune bisize? Niko bahaye bagenda bisokoza nurusokozo rwimigano, barayega baponyoye bakaraza mumutwe isabune,
bakarara bambaye nigitambara kugirango umusatsi udashandabuka!

-Abaturanye n’abaturika muribuka Jamiya! Uziko imikutano yabaporo yarisigaye ibura abantu kuberako bigendeye kurebera jamiya.

-Uzi kwumva ngo santisikuru(sunday school). Nkatwe ga abaturika kwuva iryo zina ukama ujuguma. Rekaga ngo babahaye udushahidi(uduterete), ntibyaribirori! Abaporo muntu
we!!!

-Ukuntu kwishuri baduteraga ikinwerere kugirango twiyogosheshe!

-Naho se abarimu badutumaga travail manuel tukazana imigozi y'urukore,udusirongi ndetse n'amahango yo kubaka inzitiro.

-Muribuka Igihe twakaza twishura abarimu ba Primaire n’aba secondaire ibipfura maze umunsi wo kwishura tukagenda tubikurura k'umusozi. Kandi ibyinshi byishurwaga byabaga
bigwaye nk'icuto kuko twumvaga ari ibipfura byubusa.

-Muribuka amoko yamakaramu: tonotono, rubike, musayo, nizindi, nahoamakayi(cahiers): iyimisitari, iyamahesabu…

-Mumashuri yavuzwe ruguru twarituziko grade ntoya iba Inagihere ari nka Maitrise, kuko haravugwaga kurusha Université de Lubumbashi, ariko ibubembega baribaradusize
nubwo bataribegereye uvira.

-Nahose kwanga kwoga ugiye kwishuri ugahagarara muruzi, wamarakwuma
ukagaragara aho amazi yagarukiye.

-Muribuka kwiyuhagira amazi yibigori maze imikori ikakurya, cangwese kwisiga ikime ngo mwarimu agire ngo wihwagiye!

-Muribuka za sarufi (grammaire), na za vipimo vya urefu(système métrique), na za umbo(géometrie) twazaga twigamo ngo perimétre ya carré ni kukamata pande moja mara pande. Umbo
la kwadrati(carré), rekitangulo(rectangle). Ndibuka rimwe baratwigishije ngo ligne droite illimitée ngo izigenda ntiyoheka. Maze babaza umupfurero wigiraga Mugatanga ngwese
ligne droite illimitée yogarukirahe? Arasubiza ngo yogarukira mwiposho ryo kwa Ntayoberwa mumikarati!! Yumvaga kwariho kure habaho.

Harindi ngo ni Usafi (hygiène), iyi cours yoretse benshi pe.
Ngo iyo umuntu agomba kwiyuhagira 3 mwiyinga iyo kabaye
kenshi! Ngaho nimunyumvire!

Harindi Ngo ni Kuonyeshea, iyi yigaga hejuru yokwerekana
ibintu, maze dutashe sukunezerwa ngo twabonye mtoni,
mawingu, kisima….

Muribuka Gutangira amasomo bwambere nambere ukiga inyuguti kunyuguti,
urufwabi kurufwabi. Habaga cours muri 2ème primaire ngo ni
adabu mezani! Nimba mwibuka ibyabagamo byarengeraga inyungu
zabakuru. Umufano: ngo nimba uhaye usangira nukuruta
ngo ntugahage mbere uzuguma urye, uhage nyuma kandi
inda zitangana!!

Twibukanye duse nabari mukirambi cangwese kugatorero. Habaye kugatorero
twaba duheje abakobwa n’abagore kuko batajagayo. Reka
tugume mukirambi bose babyumve. Iyi message itandukanye
nizambere isomere, nturambirwe, hanyuma umbwire uko ubibona,
nubwo ari byinshi.

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo