Amwe mumateka yagiye aranga Abanyamurenge mubihe bitandukanye.

 

 

Amateka atubgira ko Umuntu kugirango ategure neza ejo hiwe heza hazaza ni byiza ko amenya amateka ye, ubgoko bge ndetse n'amateka y'igihugu ce , kugirango
amenye iyo yaturutse. Ibyo bikazagufasha gutegura neza ejo hazaza. Twaje gusanga Abanyamurenge bafite amateka meshi biduterera kuganira n'umwe ndetse wanabashije kuganira n'abakuru nkuko bivugwa ngo utaganiriye na Se ngo ntabgo amenya ibyo Sekuru yasize avuze. Twanditse imitwe y'Intambara zagiye zirwanwa n'Abanyamurenge nubgo atarizo zonyine zabaye ,twifuza ko uwaba azi byishi kur'izi ntambara yakwandikira gakeye@yahoo.fr muminsi irimbere tukazagenda tubabgira Intamba imwe kur'imwe bitewe nuko tuzagenda tubona amakuru yazo.




1. INTAMBARA YA BAGAZA. MURI 16-17 Siècle)

Iyi ntambara Abanyamurenge bayirwanye bashaka kwinjira muri Plaine de la Ruzizi. Ico gihe uwaruyoboye iy'intamabara yitwaga MUSHIKUZI. Nanone mubayirwanye harimo Intwari yitwaga NZIRAYAMURAHA (Umutwari) barwanaga, n'umutwe witwaga ABAGOYI. Tubibutse ko ico gihe muri plaine hari hatuwe n'Abashi,Abapfurero ndetse n'Abanyabungo.

2. INTAMBARA YA RUMARIZA.(18 Siècle)

Iyintambara,Yatewe na (Esclavagisme) Igurishwa ry'abantu, uwo bitaga Rumariza w'Umwarabu wari muri kariya gace ubgo yagendaga agura abantu ,Abanyamurenge bo banze kugurwa maze baramurwanya bagera naho bamwirukana. Iyi ntambara ikaba yaratangiriye kuri RUNINGU igera n'IMAKOBORA. Mutwari z'Abanyamurenge twashoboye kumenya zarwanye iy'intambara harimo uwitwaga NGANGURA ( w'Umunyabyinshi).

3 .INTAMBARA Y'ABATETELA.(Abatereteri)(18-19 Siècle)

Iyintambara yabereye IMURENGE Ico twashoboye kumenya nuko har'Umwe muntwari z'Abanyamurenge wayiguyemo witwaga BARORE (umurundi ) yari mukuru wa chef Muhire.

4 . INTAMBARA Y'INTARE.

Yar'intambara yo gutura,Mugituza ariho bitaga mubihugu by'imuhira (Moyen Plateau) yar'intambara yo kurwana n'Impsisi z'irangamye cane zirimo za Gatare(Intare), imbogo,ibishokoma, ndetse na za Rumungu zahoraga zibarira Inka. Mur'ico gihe Impsisi zishe Abagabo n'Abagore barenga 40 ndetse zabariraga n'Inka. Iyi ntambara yaje kwitirirwa Intare.


5. INTAMBARA YO GUSHAkA UBUTUNZI.

Kuko Abanyamurenge bajabutse bava mubihugu bitandukanye, kenshi abajabutse babaga basize imitungo yabo mubihugu bari bavuyemo. Ico gihe habaga Umuco wo gutera mu bind'ibihugu bakanyaga Inka haba m'Urwanda ndetse no
m'Uburundi. Abanyamurenge muri iy'intambara bari bayobowe na mwene Kayira witwaga MASINE (w'Umusinzira) yaguye mur'iyo ntambara , yishwe na RWASAMANGA w'iburundi.Ikindi nuko kera habaga ico bitaga Kudeha (kutavuga uwapfuye)iyi ntwari Masine barayideshe, maze Inka zitwaga, Amasine bazihindura (Ibirayi) niho iryozina rikomoka. Tubiutse ko Intwari Masine yapfuye adasize umuntu (kubyara).

6. INTAMBARA Y'ABADAGE (les allemands)

Yar'intambara hagati y'Abanyamurenge n'Abadage.Tubibutse ko, iyintambara ariyo yahitanye Umwami NTUNGU (Umurundi w'Umuhiga) warutuye Kumunarira baje kumuhamba Uvira, ahantu kuri none hubatswe amasomo ya E.P
MUNANIRA, byumvikana ko iryo zina ryavuye kuntwari y'Umunyamurenge yahahabge yar'ituye Kumunanira.

7. INTAMBARA YO KURWANIRA UBUTEGETSI.

Abanyamurenge bari bayobowe n'Intwari KAYIRA (w'Umusinzira) barwanaga na MAHINA w'Umupfurero. Iy'intambara yakomotse kwishari ry'Ababereshi, ubgo baribavuye kurwana n'Abadage Iburundi, Ababereshi bagatsindwa baje kujabuka muri Congo. Kuko baje bamaze gutsindwa n'Abadage bafatikanyije n'Abatutsi b'Iburundi bageze muri Congo baje kuhasanga Abanyamurenge banga kubaha ubutegetsi kuko Abatutsi bafatikanyije n'Abadage mukubatsinda i BURUNDI. Nibgo bahaye MAHINA wo mubgoko bg'Abapfurero Ubgami. Uyu Mahina yishe abantu beshi no gufata abagore kunguvu.

Mahina yaje gutsindwa n'intwari y'Umunyamurenge (umurundi w'umuhiga )witwaga NTAKANDI,uyu Ntakandi yaje kumurega kubategetsi b'Ababereshi (les Belges) abifashijwemo n'abanyaswede (les Suédois) bakoranaga mw'Inkanisa muri Communauté Pentecoste au Zaire (CPZA ) baje gufata Mahina bamujana ahitwa IREREGE(Muri Nord-Kivu) ntiyagaruka. Tubibutse ko NTAKANDI ariwe muntu wambere wakijijwe Mubanyamurenge.

8 .INTAMBARA YO KUGAZURA AMASUHURIRO

Iyi ntambara yabereye KUKABARA aho Abanyamurenge barwanaga n'Abatwa b'Ababembe .Yar'iyobowe n'umugabo w'Abagorora kugeza ubu tutabashije kumenya izina rye.

9. INTAMBARA TWA KWITA Y'UBUJIJI.

Abazungu b'Ababereshi (les belges) bageze igihe bashaka gutanga Izone (territoire) ahitwa MURUHEMBA,babanje gutanga za Collectivités gatatu Abanyamurenge bazanga kuko babifataga nkaho arukwishiraho imiruho cangwa imihari. Abanyamurenge bo, bumvaga mur'ico gihe ko bakwikomereza n'ubgungeri bgabo kuko babonaga ko, aribyo bibafitiye akamaro, baje no guhunga ubutegetsi n' amajambere yarabasanze. Hari mugihe ca ba Budurege na ba Nyirimuhanga, ubgo Abazungu babasabaga gutanga Umwami bakabyanga.

10. INTAMBARA Y'AMABUYE

Yabaye hagati y' Abanyamurenge n'Abazungu b'Ababereshi (Les belges) Ubgo banyaze igihugu ca Mibunda ngo baza cororeremo inka zabo ndetse no kuzakoreramo n'indi mirimo itandukanye, kuko baje kuhagera basanga arahantu heza cane. Intwari KAROJO na MUHIRE bayoboye abantu barwanira igihugu baza gutsinda iyo ntambara.

11. INTAMBARA Y'IBYAMA (Kwikukira) (1960)

Mugihe c'ubuhuru (Indépendance) habaye kwikukira kw'ibyama (Parties Politiques) hatorwa abantu bakora nka ba dépités bahagarariye ibyama. Muraba hatowemo abanyamurenge batatu (3)

-Uwitwaga BISHIRIMBEHO(Umugwera)yaserukiye M.N.C.
-Uwitwaga MUHINDANYI (Umusinzira)yaserukiye C.R.A.I
-Uwitwaga BYICAZA(Umusinzira)yaserukiye M.P.R
Kuko mur'ico gihe hari hakiri ibibazo by'imyumvire yakera, kuko Byicaza yar'umukirisitu mur'icogihe yafashwe nk'umuntu wahangutse kubera ko yemeye ubutegetsi bituma abiraka.

12. INTAMBARA YA MULELE (1963)

Iy'intambara yatangijwe n'uwitwaga Pierre Mulele waje gufatikanya na Kabila laurent Desire. Nyuma yaho Abagiriye (les geurriers) b'Abanyamurenge baje kwiyunga na Mulele bakomeza intambara yo kurwanya Leta ya Président Mobutu. Nyuma yaho Abanyamurenge baje kwifatikanya na Leta, barwanya Mulele kuko yari yatangiye kubahinduka. Tubibutse ko Intambara ya Mulele yaguyemo abantu beshi.


13. INTAMBARA YO KURWANYA AKARENGANE

Iyi ntambara yarwanye Intwari GISARO MUHOZA(w'Umudahurwa) wabaye Dépité kuva 1969-1980 Muhoza Gisaro yarwanyije akarengane kivangura moko mugihugu. Iyi ntwari ninayo yakemuye amakimbirane yari hagati y'Abatutsi n'Abahutu muri Nord-Kivu.Tubibutse ko yapfuye azize impanuka , bikekwa ko harimo akagambane.

14 . INTAMBARA YO KURWANIRA UBGENEGIHUGU (Nationalité)

Iyi ntambara yarwanye abari bahagarariye Abanyamurenge (mutualité) Ubgo baburanaga na KENGO WA DONDO, war'umukuru w'intebe kubga Pésident Mobutu. Baburaniye mugihugu c'ubu Suisse ahitwa Génève, Abanyamurenge baramutsinze,ariko uwitwa ANZURUNI BEMBE abaye Président wa Parlement muri Conférance Nationale Souveraine, yaje kubisubiza idobge avuga ko Abanyamurenge arabashitsi atara benegihugu.


15. INTAMBARA YO KWIBOHORA KW'AMAKANISA.(1979-1980)

Amakanisa yafatwaga nk'ubutegetsi nk'ubundi bgose, Abanyamurenge babaga muri CPZA ntibahabgaga amahirwe yo gufata ibyemezo nkabayobozi mumanama babaga batumiwemo. Kubera kwanaga akarengane byatumye bafungura iyindi Communauté bagenga ariryo CADZ .Ico gihe Intwari zarahagurutse maze zishinga ikanisa rya Communauté d'Assemblée de Dieu au Zaïre (CADZ) maze bitandukanya n'abo bayobozi batiyunvagamo.Twavuga bamwe mubafashe iyambere mu kurwanya ako karengane ko kudahabga Ubuyobozi bg'amakanisa ni KIRAGA,MUDAGIRI,MUTANGA,RWIZIGURA ndetse n'abandi bari bafatikanyije.


16. INTAMBARA YA KABILA YISWE ALLIANCE DES FORCES DEMOCRATIQUES POUR LA LIBERATION DU CONGO (AFDL) 1996.

Iyi ntamabara yar'igamije gukuraho ubutegetsi bubi bga Mobutu, yaje no kugera kuntego yayo. Iy'intambara yari yobowe n'Intwari Nicolas Kibinda (Umurundi w'umwongera) afatikanyije n'izindi ntwari zamenye amaraso yazo kubg'igihugu.

17. INTAMBARA YA RASSAMBLEMENT CONGOLAIS POUR LA DEMOCRATIE (RCD) (1998)

Iyi ntambara yari yobowe n'Intwari Gakunzi Sendoda (Umusinzira) afatikanyije n'izindi ntwari z'igihugu. Iyintambara yari hagati ya RCD na Leta ya Kabila.

18. INTAMBARA YA FORCES DE RESISTANCE CONGOLAISES (FRC) 2002

Iyi ntambara yarigamije kurwanya Ubutegetsi bga RCD. Ikaba yar'iyobowe n'Itwari Gén.Masunzu Pacifique (Umusinga) nanone yarafatikanyije n'izindi ntwari z'igihugu.

19. INTAMBARA YA FORCES REPUBLICAINE FEDERALISTES (FRF) (Gumino) 2006-2007

Yatangijwe n'Itwari Col Makanika Michel (Umusinzira)nyuma yaje kuyoborwa n'Intwari Bisogo Jonas (Umusita).Iyi ntambara yari hagati ya Gumino na Leta.



Nkuko twagiye tubivuga haruguru, iz'intambara zose zagiye zisasira intwari nyinshi zikaba zaranasize impfubyi ndetse n'abapfakazi. Tuzahora tuzibuka ibihe byose.

Turasaba ko buri wese ko yagira ico yakora mugufasha izo mpfubyi, Abapfakazi, Ibimuga ndetse n'ababyeyi basizwe n'ababo kubgo kubahiriza amaraso yabayamenye kubgacu. Pole k'Ubgoko bg'Abanyamurenge ndetse n'igihugu ca Congo catakaje Intwari bityo n'ihumure.

-Harakabaho intwari z'imurenge.
-Harakarama urukundo n'Ubupfura m'ubgoko bgacu.
-Harakaganza amahoro.

Ubganditsi bga
gakeye.com
gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo