Twarapfushije, ariko ntabgo twatsinzwe. Aya n'amwe mu majambo yavuzwe k'umunsi wo kwibuka abacu baguye mu Gatumba.

 

 

Ubuhorande: Umuhango wo kwibika inzirakarengane z'abanyamulenge zigera 166, ziciwe mu Gatumba m'umwaka 2004. Uy'umuhango ukaba waritabiriwe n'abantu beshi,bamwe bari baturutse mu gihugu c'Ububereshi Ubgongereza ,ndetse n'abandi basazwe batuye mu gihugu c'Ubuhorande akaba ahari naho uy'umuhango wabereye.

Abashitsi bakomeye bari baje kwifatanya n'abanyamulenge mu kwibuka ababo bazize uko Imana yabaremye,harimo intumwa ya Embassy y'u Rwanda, yaje iserukiwe na First Secretary Kayinamura Robert.

Guhindura amateka, kunyungu z'abana bacu,kumenya ko hano atar'iwacu,kurwanya akarengane kagikorerwa bantu abacu,guteza iwacu imbere,guharanira amahoro no kudacika intege. Nje, sanga kudakora ibi bintu ariko gupfa nabi. Dore, ko abeshi bagiye bapfa aribyo baharaniraga .Ibi, byavuzwe na Willy Makuza wari uyoboye uwo muhango.


Ibyakozwe k'umunsi w'ejo, harimo kwereka, abaraho Film y'ayo mahano, yakorewe bene wacu,hunvishijwe ijwi rya Pasteur Habimana waje kwiyemerera ko ari ishaka rya FNL yarabeye umuvugizi, ko ariwo wakoze ayomahano.


President John Kinyoni,

umukuru w'umuryango w'umuntu m'urwego rwa Benelux, wagarutse kuri ay'amajambo ati, n'ubgo Agathon Rwasa, yazahabga umwanya w'umukuru w'igihugu, ngo ntabgo tuzacika intege zo gukomeza gusaba amahanga kuza mushikiriza inkiko.Yakomeje avuga ko; twakoze
imyigaragabyo,twanditse keshi dusaba amahanga, guta muri yombi abakoze ariya mahano, n'ubgo bikirimo bikurikiranwa ati, uy'umunsi twifuje kuza kubitura Imana yacu, kugirango ariyo izaturenganura.


Dr.Felix Ndahinda,

ukuriye Umuryango w'Ubuntu m'urwego rw'uburaya, we yatangiye yunvisa abaraho, ijwi ry'uwahoze ari umuvugizi wishaka rya FNL, aho yiyemereraga ubge ko aribo, bakoze ayo mahano bafatikanyije n'Interahamwe ndetse n'ingabo za Mbuza Mabe. Yakomeje avuga ko na nyuma yayo mahano, amahanga yakomeje abizeza ko bazakora iyo bgabaga kugirango bafate abo bicanyi. Ati,ariko kugeza kuri uy'umunsi ntakirakorwa. Nanone yavuze ko amahanga, haribyo yakoze byiza kandi bakwiriye gushimirwa, hariho nk'uburyo bakoze bgo guhungisha abacu bakize, buriya bgicanyi. Yarangije yizeza abacitse kw'icumu ko batazacika intege mu gusaba amahanga kuduha ubutabera. Ati, byatinda bigatebuka bizagerwaho!


Paul Mutama,

watubgirije k'umunsi w'ejo, yasomye ijambo ry'Imana riri muri zaburi 139:13-18 Yavuze. Aza no kuvuga ati; "Ese n'iki twakora kugirango tugire amahoro mu bantu" ? yavuze ay'amajambo meza akurikira ngo:

-Ntwarapfushije, ariko ntabgo twatsinzwe
-Kwimenya no kwemera uwo uriwe
-Kubyaza umusaruro, Imana yadushizemo
-Kumenya nabi,kubangamira amahoro y'abandi ati;buri wese ( ni unique) buri wese yakabaye yubaha mugenzi we.
-Kwimenya neza, bigira imbaraga iyo ar'ukuri
-Nutekereza ko watsinzwe,uzaba waratsinzwe

Yashoje ashishikariza abantu bose kudacika intege kubyatubayeho.

Kayinamura Robert First Secretary,

waje aserukiye Embassy y'u Rwanda,nawe yahawe ijambo, atangira, ahumuriza Imiryango y'abacitse kw'icumu,anavuga ko " Kutibuka ari ugutsindwa ubugira kabiri". Yaje kuvuga nanone ko nyuma y'imyaka 70, ubu Japan, burimo kubazwa k'uruhare bg'ubgicanyi bgahitanye inzirakarengane zirenga 2.000 bya ba Chinois n'aba South Korea. Ibi rero ntabgo tugomba gucika intege kuko amaherezo yabicanyi nugufatwa bagashikirizwa Inkiko. Yaje no gusaba abantu baraho, ko twahora tubyandika,tubibgira abatabizi kugirango ibyatubayeho bitazibagirana.


Evangeliste Eric Rugenerwa,

waje aturutse mu gihugu c'Uburigi, yaje kuvuga ko Imana yaduhaye izina rikomeye, kandi n'ubgo andi moko aturwanya adateze kuzarimaraho.Yakomeje asobanurira abaraho ko; Abanyamulenge dufite ibyo duhuriyeho n'abayahudi, harimo nko gukorerwa ihohoterwa (ivangurwa) ndetse dusanga abanyamulenge ari ubgoko bumwe kandi bugira idini rimwe,kimwe n'abayahudi.

General Secretary w'Ubuntu Jean Pierre Mujyambere,

niwe waje gusoza no gushimira abitabiriye ico gikorwa co kwibuka abacu bazize uko Imana yabaremye.Yaje kunga, muri ir'ijambo rigira riti; "Twarapfushije ariko ntabgo twatsinzwe" akomeza avuga ko tukiri kurugamba rwo kurwana n'umwanzi. Yashoje ijambo rye, asaba ko ibiyaga bigari (Great lakes) yaba United, kubera ko dusangiye ibyiza n'ibibi.

Umunsi w'ejo waranzwe n'amajambo akomeye, ahumuriza abantu ndetse an'asaba abantu kudacika intege ku byatubayeho byose.

Twibuke abacu, tunaharanira ubutabera.

Yandiswe

Ku minsi 16/08/2015

Gaby B
gakeye@yahoo.fr
fb yacu ni gakeye

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo