Kwibuka kuncuro ya cumi na rimwe (11) Inzirakarengane zacu,ziciwe mu Gatumba / m'Uburundi.

 

 

Europe: Imyaka cumi n'umwe (11 years ) irashize abana bacu,ababyeyi bacu,inshuti zacu ndetse n'abavandimwe bacu twakundaga,bapfuye bazira uko Imana yabaremye. Abanyamulenge n'ishuti zabo zituye m'ubihugu bikurikira; Belgique,France na Hollande, uy'umwaka bose bazahurira m'Ubuhorande, kugirango bibuke, inzirakarengane zacu ziciwe mu Gatumba mu gihugu c'Uburundi.

Ni ngobga ko, twese twibuka abacu biciwe mu Gatumba mw'ijoro rya 13/08/2004, ubgo bicishwaga imbunda,imbugita ndetse no gutwikirwa mu mashitingi bari baricumbitsemo.


Kwibuka neza,n'ugusengera abavandimwe bacu bacitse, buriya bgicanyi, tugafasha ipfubyi,abapfakazi ndetse no gusaba amahanga guta muri yombi,abakoze ariya mahano, maze bagahanwa bivuye inyuma,kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.


Reka dusabe ubutabera kwihutisha guta muri yombi abicanyi nka Agathon Rwasa ndetse na Pasteur Habimana, babyiyemereye ubgabo, kugeza magingo aya,bakaba bidegebya, dore ko barimo bagororerwa n'imyanya ikomeye muri Leta y'Uburundi. Ibi bibabaza cane imitima yacu, kubona abaduhekuye birirwa baduca mumaso. Reka,amahanga yunve imiborogo y'inzirakarengane.Birababaje kubona impunzi zikurikiranwa,iyo zahungiye, kugeza zishwe bazira uko Imana yabaremye.


Reka, dusabe Imana kwita kubasizwe.

Gaby B
gakeye@yahoo.com

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo