Mwari muzi ko Igitabo kivuga amateka y'abanyamulenge camaze kuja ahagaragara? gura, usome, maze umenye amateka yacu.

 

 

Mwari muzi ko Igitabo kivuga amateka y'abanyamulenge camaze kuja ahagaragara? gura, usome, maze umenye amateka yacu.
Mbanjye kubasuhuza mwese mwizina rya Yesu Kiristu. Muri make, ubu hari ikitabo giherutse gusohoka, kikaba cyaranditswe na Pastor Mukiza Charles (Maboko) na Kamandwa Faustin), iki gitabo kikaba cyitwa "Amateka y'Itorero rya Kristu mu gace k'Imurenge (1922-2015)".



Muri iki gitabo hakubiyemo amateka y'iwacu uhereye kuburyo abanyamurenge bageze hariya, imibereho yabo, imirara, uko bagiye bajya mubuyobozi muri Congo kuva kera kugeza ubu, uko bari babaye nibyo basengaga mbere yo gukizwa, umunyamurenge wakijijwe mbere, abakurikiyeho, ibibazo bahuye nabyo bamaze gukizwa, ibihe bitandukanye by'ububyutse bw'Imulenge, ibitangaza by'Imana byabereye Imulenge umufano twavuga n'ukuntu;


Sebukubo yivugira uko yagurutse, ibitangaza by'inganji twumvaga, nibindi byinshi), uruhare itorero yagize mu iterambere ry'Imurenge, ibibazo Itorero ry'Imilenge ryanyuzemo exemple: (imvo n'imvano y'amacakubiri y'amatorero (CEPEZA na CADEZ, ...), impfu zitandukanye (Kirumba, Gatongo, Bibogobogo, vyura, impanuka y'indege, ....), ndetse n'uburyo abanyamurenge bajyanye ubutumwa mu duce dutandukanye twa Congo, Africa ndetse no kuyindi migabane y'Isi.


Mubyukuri n'igitabo cyiza umunyamurenge wese yakenera gutunga dore ko igice kinini cy'amateka y'iwacu ndetse niterambere ry'aho (amasomo, ibitaro, ...) nibindi bike twashoboye kugeraho ahanini bishingiye kwiyobokamana (amadini), kuruta politique (kuko twaridusa nayihejwemo), ibyo byose icyo gitabo kirabigaragaza.


Rero,murabizi neza ko amateka y'ibyo ababyeyi bacu bakoze muri iyo domaine nta hantu nahamwe yari yanditse kandi barimo gusaza (ndetse abatari bake bamaze kw'itaba Imana) ari nayo mpamvu nyamukuru, yatumye abo bene data bagira umutwaro wo kwandika kugira ngo ibyo ababyeyi bacu bakoze ntibizigere byibagirana kandi bizabe references kuri twe no kurubyaro rwacu, (dore ko cane cane muri iki gihe abantu bamaze gukwira isi) kandi babyivugira bakihari, ejo tutazabaririza tugasigarana amateka atariyo, harimo temoignages zabo nyinshyi. Rero hari byinshi utari uzi cangwe wari uzi ibice, cangwa se uzi vaguement cangwa se wibazagaho, uzasanga bisobanuye neza muri iki gitabo!


Nugitunga kizagufasha kumenya amateka y'ubwoko bwawe, kubona ibisobanuro byuzuye kubijyanye namateka y'itorero y'Imurenge surtout ku bakiri bato. Ikindi nuko nukigura uzaba ugize uruhare runini mu gushigikira no guteza imbere uwo murimo w'Imana w'ubushakashatsi abo bene data babifitiye umutwaro, ntekereza ko buri wese yumva agaciro kawo muri iki gihe tugezemo.


Nimukenera ibisobanuro birenzeho, cyangwa se kuvugana uburyo cyabageraho, mwahamagara nanone kuri izi numbers zi kurikira:

0788877941; 0728877941;0738877941 (code ni +250 ku bari hanze).

Ubganditsi bga gakeye

gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo