Ntucikwe, nibyiza kumenya ibintu bitugirira amaana mu mibiri yacu

 

 

Umukunzi wa gakeye.com, uy'umunsi yishimiye kutuganiriza kubyerekeranye na Gatimbo. Turashaka kubgira, abakunze guhurira nawo mu kirambi cangwa kumeza.

Gatimbo ni nziza cane,ntabgo izitoranya imboga, dukurikije aho ikomoka, dusanga igira ibeyi ryiza, idakwiriye kuba ufite. Uy'umutsima uzuva kure ndabarahiye !

Gatimbo ikomoka mu bigori, byitwa Rwoya n'ibindi byitwa ibigori bya Mutwa. Uy'umutsima uba ufite uburyohe n'irangi ryihariye, rigiye gusa n'irya amata. Bazabavuga ngo '' ibisa bira jana " iyo byahuye biraryoha sinakubgira! ibaze nawe iyo witeretse akadete k'amata na gatimbo!
Gatimbo igira amaana akomeye,tutakwirengagiza mumibiri yacu, umuntu wese wawuriye, ntabgo azagwaragurika kandi ahora afite inguvu ndetse ugasanga afite n'imigwi myiza.

Gatimbo, isigaye igira abakunzi beshi, hafi kw'isi hose. Bivugwa ko, ba wurutisha hurure, bakaba bayiziza gusinziriza no gutoranya imboga ,dore ko wo, uba ushaka ko ba wurisha injanga n'inyama kandi ngo, ikunze kunaniza umuburi.

Twifuje kubagezaho indahiro y'umukunzi wa Gatimbo we yavuze ko atazayitererana ngo n'ubgo yagira ibeyi ringana n'akamasa nk'icuke, ngo azahora ayigaburira abe. Rero nawe no kubgira iki ? uzaburike Abashi,maze bahinge nawe n'abawe nti mukazayibure iwanyu.

Amasezerano yavuzwe n'Umukunzi wa Gatimbo

Njyewe ....ndahiriye k'umugaragaro ko ntazahemukira Gatimbo n'ibindi bijanye nayo, ko nzayirya ntitaye kuminsi imaze icumbwe,ntitaye kumboga ziyiherekeje,ntitaye kw'ibeyi yayo,riri hejuru cangwa riri hasi. Nintatira iyi ndahiro nzabihanishwe Hurure izira imboga,ibijumba by'ingozi by'indumanga,ndetse n'umubaga w'bishimbouzira umunyu. Isafuriya, amarike, umwoko n'isahani yaruhegeri bizabinfashemo.

ntabgo yashatse ko izina rye turyandika

gakeye@yahoo.fr
www.gakeye.com

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo