Ibi, nitwabimenya, tukabikora, bizadufasha mu mayisha yacu ya buri munsi

 

 


Ni twakora neza, tuze dukora twivuye inyuma,

gukora wivuye inyuma n'ugukorana umutima mwiza, mubyo ukora byose. Ntabgo bivuze ngo uze wihanyagura, kugirango ukore ibyo utabashije gukora, ahubgo ujye ubikorana umutima w'uzuye urukundo ndetse n'ubushake, n'ibgo bizagirira abandi umumaro ndetse nawe ubgawe. Burya nta murimo mutoya ubaho.

.Tuje duharanira kuba icitegererezo muri byose,

ntakintu gitera ishema, nko kunva abantu bavuga ngo kanaka yakoze imirimo runaka, (imirimo myiza),nawe ubgawe uhita wifuza kumera nkawe. Nibyiza ko twigana ibyiza abandi bakora, kugira ngo tuze tuvugwa neza. Kuvugwa neza biruta ubutunzi bgishi.

.Ubutunzi bgo muri iy' isi n'intizo,

tuzi abantu beshi, bari batunze inka nyishi cane,bari bafite amazu meza, ariko iyo twitegereje dusanga ko mugihe, utakoresheje bga butunzi watijwe , ngo m'ubusangire n'abandi, nawe ubgawe bikubera ubusa,ukabisiga, dore ko ntaho wabinyuza. Iyo warangije isafari yawe yo muri iy'isi;

- Icambere twese tuzi nuko, nta bintu uzigera ujana, ahubgo uzajanwa n'imirimo wakoresheje bga butunzi wigeze kugira.
- Icakabiri nuko bya bintu bisigara biribga na babandi wabyimye. Mugihe ugifite iyo ntizo, haranira gusangira n'abandi muri byose. Ujye usangira n'abandi akabisi n'agahiye.

.Ubuhamya bgiza buruta ubutunzi,

m'ubusanzwe, iyo abantu bavuga ubuhamya bg'abadusize,ntabgo aribo tuba tubgira, ahubgo tuba turimo kwibgira twebge ubgacu, twiyibutsa imirimo myiza bakoze, kandi buba bugamije kutwigisha twe, dusigaye inyuma. Kuvugwa neza n'ibyiza, kandi twese turabyifuza. Rero kora neza ,maze uzavugwe neza. Nukora neza, ubuhamya buzasigara buvuga kandi bufasha n'abo wasize.

.Ukora neza,

ibihe byose, uze uharanira gukora imirimo byiza,nje mbona ariko kwiteganyiriza neza, haba m'ubuzima bgo muriy'isi ndetse n'ubgo mw'ijuru. Igihari co, nuko imirimo myiza itaza ipfa ubusa nagatoya! Kora neza, uzabisanga imbere.

.Dukunde abandi nkuko ubgacu twikunda,

nibyiza ko dukundana twese,tuje inama zitwubaka, ari nako turushaho gufashanya muri byose, haba mu byiza ndetse no mu bibi,cane cane tutitaye k'umuvakano uwariwo wose. Urukundo ntirugira umupaka, rukunda bose.

.Ubuzima n'ibugufi,

abantu, dukunze kumenya iminsi tumaze, ariko ntabgo dukunze kumenya iminsi dusigaje. N'ibyiza ko ubuzima bg'aha kw'isi budufasha gutegura neza ubuzima bgo mw'ijuru.Ubundi hano kw'isi biba bimeze nkaho, abantu bugamye imvura, bategereje ko ihita bagakomeza isafari. Iminsi iratwihutisha, ariko imirimo myiza irarama igumiza kubaho n'ubgo nyirayo aba atakiriho.

.Tubere abandi umugisha,

iyo ukorera abandi neza,nabo bahora bakwifuriza ibyiza bityo, nawe ukabona imigisha.Ntukiteshe imigisha, uzagire ico ukora ciza mugihe uzaba ukuriho.

Gaby B
gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo