Yize gusoma, kwandika no guharura ashaje.

 

 

Umusaza utarashatse ko tuvuga amazina ye,yatubgiye ko mugihe c'abakoroni,yafashwe ajanwa ib'Uvira,ariko Ise umubyara, akimara kumenya ko bamutwaye umwana, yihutiye kuja kwinginga abo bazungu ati tafhazari ngo bamurekere umwana we,kugirango atazaja
m'umushasha.Ndibuka ko Data ubgo byabaye ngobga ko atanga ipfizi yacu yaama kungirango ancungure.

Ico gihe ba Data batinyaga ko abana babo, boja kurwara ubuganga ndetse bakanga n'uko bozaja kurya Injanga,kuko mur'ico gihe caraziraga kurya injanga.Ikindi nuko iyo bamenyaga ko waziriye wabaga nk'igicibwa mu bandi. Nyuma yaho nibgo twaje kumenya ko bamwe bame muritwe babashije kugezwa ib'Uvira babashije kwiga kandi wasangaga bajishutse kuturusha.

Nyuma yaho Umusaza yaje kubyicuza cane ngo iyaza kubimenya ati, imba nararebye ukuntu ntoroka Data kugirango nje kwiga.Dore ko ico gihe bajaga kudusomesha kubusa.Yakomeje avuga ati, nubgo ibyo byagenze gutyo, ntibyambujije kwiga urufwabi (alphabet) kugirango nzaza mbasha kwisomera Bibiriya yanje.

Byari bimaze kuntera isoni bur'igihe nsaba abantu nkunsomera Bibirya kimwe n'ama baruba. Kera kose sinarinzi infwabi,gusoma,kwandika ndetse no guharura kandi n'unva ubujiji naraburenze. Ibi, biri mubintu byanejeje cane kubona mbasha gusoma Bibriya yanje ntarinze ngira uwo mbisaba.

Abakiri batoya nyabuna nti mugahendwe ngo mwemerere ibintu byatuma, muva ku masomo.

Gaby B
gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo