Nitwashigikira abana bacu,nabo bazigeza kuri byishi, maze ishema ribe irya twese.

 

 

Gakeye.com urubuga ruharanira guteza umuco wacu imbere, rukomeje porogarame yayo yo kuganira n'abantu batandukanye. Ubushize twaganiriye n'abana bacu b'abakobga bashinze Umuryango bise "Banyamulenge Women's Voice" nyuma yaho twaje kuganira n' abandi bana,b'Abanyamurenge batagituye i Murenge, maze batugezaho bimwe mu bitekerezo byabo, bafite kuzakorera iwacu. Mubyo bagiye bahurizaho bose, nuko batubgiye ko batekereza iwabo kandi bifuza kuzagira ico bazahakorera gifatika, kandi bunva ko ntakizababuza kubigeraho.

Igishimishije cane,
ubgo twaganiraga nabo, bavuze ko ubgabo,baza baganira hejuru y'umuco wacu, ndetse bakaganira no kubuzima bgaho baje baturuka,bibaza uburyo bazahateza imbere, mugihe bazaba barangije gusoma. Baje no kutumara,impungenge ko batazata umuco wabo, bagiye babonana basekuru.

Tubabajije,
uburyo babona abandi basore bagenda bitwararika nabi mu mahanga, bo bakomeje batubgira ko batazapfa guhendeka, ngo batakaze umuco wabo, kuko nabo, bose bagenda bigizayo umuco wacu, bazageraho bagaruka, kuko twe tubona ko ntampanvu yo guta Umuco wacu.Nimwiza kandi ntuteye n'isoni zo kuwereka abandi batawuzi.


Twaboneyeho n'umwanya wo kubasaba gukomera kuri ayo mahame meza yo gukunda, ubgoko bgabo,hamwe n'umuco wabo; harimo, kutigana no gufata imico mibi y'ahandi bagenda bahura nayo.Twakomeje tubasaba gufata iyambere m'ugukunda umuco wabo bakarushaho kubishira mungiro/ibikorwa,ibi bizatuma Umunyamurenge agumana ishema rye.

Gaby B
gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo