Dutarame,twibuka iwacu

 

 

Nibutse ubgo twamaraga, gukamisha ni mugoroba nka sizeri (18h00),maze tukaja gufungura, twarangiza tukaja gutorera kwa Kaka,maze tukotsa ibigori nuko, igitaramo kigatangira! ibisakuzanwa byatumaga abantu babasha gutarama, dore ko nta TV zabaga iwacu ngo zibashe kuduhuzenza ndetse byateraga no gutekereza cane kugirango umuntu,abashe kubona amajibu.Twabashije kwiyibutsa bimwe mu bisakuzanwa twa teranaga, namba namwe haribyo mwibuka ni mutwibutse, maze tuze guhurira mu Kagara ko kwa Sogokuru.

1.Sakwe sakwe?

Ruze

- Ko kwikubita ko kwigarika ko kwambara matena
- Agahu m'urwondo

2.Sakwe sakwe?

Ruze

-Waje mubajiji urumujiji?
- Umuko mukibira

3.Sakwe sakwe?

Ruze

-Karashubereyeeee
-Akotsi kabatabazi

4.Sakwe sakwe?

Ruze

-Ngakooo
-Akanyunyuzwa

5.Sakwe sakwe?

Ruze

-Ngakooo
-Akana kagiye iwabo

6.Sakwe sakwe?

Ruze

-Ihihihihihihihihihiii.
-Igikecyuru cyitayeho igikoma

7.Sakwe sakwe?

Ruze

-No gutera ikikakika no gutera ibumba bumba no gutera icutazi utabonye.
-Ibumba bumba n'inkono. Icutazi utabonye n'ubusore bwaso n'ubukumi bganyoko kikakika n'umuriro

8.Sakwe sakwe?

Ruze

-Nfite umurima wanje nzansarurira m'ukuboko.
-Umusatsi wogoshwe

9.Sakwe sakwe?

Ruze

-Nyamwuma arasha umugongo
-Urusenge

Ubganditsi bga
gakeye.com

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo