Umuryango ''Banyamulenge Women's Voice"' washinzwe na Estelle na Imelde n'uwo gushigikirwa.

 

 


Europe: Imiryango yacu ati, izatera imbere ar'uko abagore n'abakobga b'Abanyamurenge bateye imbere. Ibi n'ibyavuzwe na Estelle hamwe na Imelde.

Estelle Kanyana ufite imyaka 19 utuye mu gihugu c'Ubufaransa m'umuhana wa Toulouse, afatikanyije na mugenzi we Imelde Umutoniwase, nawe w'imyaka mirongo ibiri (20) utuye mu gihugu c'ubuhorande (Hollande),bifuje kutugezaho ibitekerezo byabo.

Gakeye.com, yababajije impanvu bifuje kuganira natwe, badusubije muri ay'amajambo " ati dufite umutwaro w'ubgoko bgacu, cane cane w'abakobga bagenzi bacu ndetse n'abagore b'abanyamurenge,ati kandi twifuza ko mwadufasha kubimenyekanisha.Batangiye batubgira uko ico gitekerezo cabajemo. Estelle yatangiye avuga ati,nje nakundaga kuganira na Papa keshi,akaba ari nawe wabgiraga amateka yacu, byatumye menya ukuntu abantu b'iwacu babayeho.

Njewe,nakuriye m'Ubufaransa (france), ntabgo narinzi umuco wacu,uko nagendaga nganira na Papa niko nakomezaga kugira umutwaro wo gutekereza, ico nazamarira bene wacu.Naje kwibaza, ukuntu Abakobga b'iwacu batagira uburengenzira busesuye kimwe na basaza babo,bikambabaza cane.Kuko nje, nsanga ico Umwana w'umuhungu yakora n'umukobga yabigeraho nawe, bitamugoye. Njewe,Papa yampaye chance yo gukora ico nunva nshaka, cazafasha n'abandi. Yageze n'aho abgira ati; kuki umukobga we atagira ibyo yahindura m'ubuzima bge ndetse n'ubgabandi?

Rero, ntabgo hakagobye kubaho limite iyariyo yose, yatuma abakobga tudatera imbere,kuko abana bose bagomba guhabga amahirwe angana, umukobga nawe akaba favorisée kimwe na musazawe. Papa yakomeje abgira ibyo yagiye akora, nanje nk'umukobga nunva nzarenza kubyo yagiye ageraho byose. Kuko Abagabo ntabgo baturusha gukora,ntibana turusha ubgenge. Ico twifuza gusa, nuko abana bose bahabga, amahirwe angana,hanyuma twese tugafatanya kubaka Société yacu, ndetse n'igihugu muri rusange,hatabayeho, imbibi mu bantu.

Umwaka ushize nibgo nagiye mugihu c'Ubuhorande, naje guhura na Imelde Umutoniwase, tuza kuganira, maze nsanga nawe uwo mutwaro awumaranye igihe.Twaje kunvikana ko twa kwisunga umuryango w'Abanyamurenge ukorera muri Europe witwa UBUNTU. Abayobozi bawo, bamaze ku twunva, batubgiyeko baza dushigikira, bakaza nadufasha m'uburyo bgose. Nyuma yabgo, nibgo twaje kugira ishamyi twise "Banyamulenge Women's Voice" rishamikiye k' Ubuntu.

Yeme,Isi tugezemo yanone,ubuzima bgacu bugomba guhinduka,tugatera imbere twese, hatabayeho gusiga abana b'abakobga inyuma.Nigeze kubaza Papa wanje, uburyo ki nafasha bagenzi banje,yabgiye ko aribyiza kugira ishaka ndetse nkarushaho kwiga, kugirango nzabashe gufasha abandi njijutse nzi ico gunkora. Gakeye.com yaje ku babaza aho, bazakura ubushobozi bgo gufasha bagenzi babo, batubgiye ko bazatangirira kubintu bitoya harimo, nk'ibitabo ndetse na za Nyabgenge ( Computer), bakaza byoherereza bagenzi babo kuko basanze, guteza uburezi imbere, aribyo bizabafasha gutegura ejo h'abana b'abakobga heza.

Ku minsi 07/03/ 2015 nibgo tuzatangiza kwizihiza bga mbere, umunsi nkoranyamahanga w'abagore, bikazabera mugihu c'Ubuhorande (Hollande). Kuri uwo umunsi hazavugirwa ibintu byishi. Comité yagateganyo irimo kubitegura neza, muri bimwe bizavugwa kuri uwo munsi, n'ugukangurira abatuye mumahanga, gukomera k'umuco wacu,tuza narebera hamwe, uburyo twafasha bene wacu basigaye imuhira,kandi ko hagomba kubaho ibitekerezo bihindura ubuzima bg'abagore b'iwacu.Kuko Isi,igenda itera imbere ntabgo aritwe tugomba gusigara inyuma.Imiryango yacu izatera imbere, ar'uko umugore yabashije gutera imbere.Tubabajije stretegie bazakoresha m'ukwigisha no kunvisa Abakobga uburenganzira bgabo

Badusubije muri aya majambo; Tuzabanziriza mu kwigisha Abagabo, tubabgira uburenganzira bg'abagore babo, ndetse n'ubga abana b'abakobga. Nubgo bigaragara ko bigoranye bitewe n'uko umuco wacu umeze,ariko tuzagenda tubereka les points positifs ,kandi tubafitiye icizere ko bazabyunva, ba kanadufasha kugera kuri za objectifs zacu twihaye.

gakeye.com yagize amatsiko yo kumenya ico bifuza kuzageraho mu myaka irimbere;

-Icambere, nuko génération yacu tugomba kuyifasha igateza umuco imbere ndetse tugahindura n'ibitagenda neza.
-Ikigira kabiri, nuko Abakobga twazaza twiremera icizere, tukazagera aho,dukora mu mirimo ikomeye kandi ifata ibyemezo.
-Ubuzima bg'abantu bacu, butegerezwa guhinduka. Aha ndashaka kuvuga ko hazashakishwa uburyo bu borohereza kubaho, m'ubuzima bgabo bga buri munsi. Ico gihe twifuza ko umwana w'umukobga azaba afite valeur ingana n'iyu umwana w'umuhungu. Ese mwunva Estelle na Imelde atarabo gushikirwa? Ibitekerezo byanyu birakenewe.

Gaby B
gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo