Gutangira umwaka musha n'imigambi misha, bizadufasha kugera kw'ishabaha zacu.

 

 


Abaswahiri ngo "Mwaka mpya na mambo mapya" mu Kinyamurenge ati, umwaka musha n'ibintu bishasha. Byakabaye byiza iy'invugo igiye ishirwa mu bikorwa,kuko bifasha, kunvisa abantu ko ibintu byose byakera, byananiranye ko bigiye kugenda neza.

Ikindi n'uko iyo umuntu abashije kunva ko atangiye imigambi misha, kandi myiza m'ubuzima bge, bimutera inguvu zo kurwanya ibyananiranye,bityo akabasha gufata ingamba shasha, dore ko m'ubuzima, haba ibirusha byishi,ari nako bitunaniza, nuko, natwe tukiheba,tukumva ko ubuzima burangiye. Ariko, ikiruta ibindi byose n'uko twakabaye tutiheba, ngo duhe umwanzi Satani,umwanya m'ubuzima bgacu.

Hano har'inama twatekereje zishobora kudufasha mu gutangira umwaka musha:

-Kwiha ishabaha/ intego y'umwaka ugiye gutangira,
bizagufasha kumenya neza ibyo wifuza kuzageraho, bityo bizakorohera m'ukubifatira ingamba.

-Gusubiza amaso inyuma,ukareba ibitaragenze neza,
bizadufasha kumenya impanvu tutabashije kubigeraho,n'ubgo bivugwa ngo "Learn from the past, prepare for the future" mu Kinyamulenge ati; Ejo hashize, hatwigisha gutegura ejo hazaza.N'ibyiza gutegura ndetse no gusuzuma ibyakera, kuko bizadufasha gutegura ibir'imbere.

-Kumenya ico ushaka kugeraho m'umwaka musha,
ibi,nabyo,bizagufasha kumenya neza inguvu uzakoresha m'urugendo rukuganisha kubyo wifuza kuzageraho.

-Kwigwizaho inshuti nziza,
ishuti nziza, zikugira inama z'ukuri,ziragusengera kandi ziguhozaho amaso.

-Kunva inama z'abandi,
zituma umenya kwigenzura ukamenya uko uhagaze.

-kwegera Imana,
ijambo ryayo riravuga ngo "Mureke ibyanyu byose ngo bimenywe nayo" ibyo dukora byose n'ibyiza ko tubishira mu maboko y' Imana,kuko niyo ishobora byose.

-Kutiheba,
Kwiheba n'intwari shitani ikoresha,m'ukuduca intege mubyo tuba, twiyemeje kuzageraho.

-Kwiyaturiraho ibyiza,
tukaba ba optimistes (guhora wivugaho ibyiza) nabyo biri mubigufasha kugera kw'ishabaha yawe.Ijambo ry'Imana riti, ngo kwatura birarema.

-Gutekereza,gushira mu bikorwa ndetse no gusuzuma ibyo wakoze, nabyo biri mubifasha abantu,kumenya aho, ugejeje ibikorwa byawe.

Tugambirire ibyiza ari nako twisunga Imana.

Tugumije kubifuriza umwaka muhire wa 2015.

Gaby B
gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo