Umubyeyi ati; Uy'umunsi n'uwacu, tugomba kuwizihiza.

 

 

Buri mwaka ku minsi 8 z'ukwezi kwa gatatu hizihizwa umunsi w'abagore, ukaba wariswe mu mvugo y'icongereza (IWD) International Women's Day mu Kinyamulenge twavuga ko, ari Umunsi nkorany'amahanga w'abagore.Tubibutse ko, uyumunsi watangijwe m'umwaka wa 1911. Ahanini twavuga ko uy'umunsi uba ugamije kugaragaza uruhari rw'abagore mu miryango yabo ndetse n'ibihugu byabo, haba mu kubaka uburezi, ubutunzi, porotike n'imibanire mu miryango yabo.Ibi bikaba bishigikirwa na za leta, ama associations atandukanye ndetse n'ibitar'amakuru byishi byandika, bigaragaza akamaro k'umugore muri sosiyete ye.

Gakeye.com, yakoze ikiganiro n'umwe mu babyeyi bifuza ko bagenzi be bahaguruka bakizihiza uyumunsi. kuko ar'uwabo.

Gakeye: Yatangiye imubaza ko uy'umunsi bawuzi

Umubyeyi: Navuga ko iwacu batawuzi,bitewe nuko Development itaragerayo kubera ko ibintu byishi, bitabageraho byoroshe ngo babashe kubimenya.Bamwe muri twe,bashobora kuba bawuzi. Bamwe barawuzi kandi Umugore agira uruhare runini m'ukubaka igihugu, Abanyamulenge kazi batojwe umuco wo kubana n'abandi neza.Gusa, tugomba no gukomeza kwegerana tukaja inama kuko hagati yacu,abeshi bamaze kuja hirya no hino kw'isi, bamaze no kumenya uno munsi ko ubaho.

Gakeye: Ese n'iki mwabgira abatarawumenya?

Umubyeyi: Nuko,ababizi bashiramo inguvu, bakabigeza no kubandi bityo,twese tukazabasha kuwumenya kandi ndezera ko byazatanga umusaruro mwiza mu miryango yacu.Twasaba n'abagabo kuzabidufashamo.

Ikindi,nuko dufite ibitekerezo byishi kandi byiza byaduheketeyemo. Abantu bagomba no guhura bakaganira,ntakabuze umusaruro uzaboneka.

Gakeye: Ese nyuma yo guhura mwunva har'ifayida /inyungu yavamo?

Umubyeyi: Nibyo, ifayida irahari,twazaza dufashanya twese,kuko harimo abadashoboye twabafasha,kuko abashize hamwe bagira imbaraga kuruta abadahuje.

Gakeye: Nyuma yo kumenya ko uwo munsi mwakoze iki?
Umubyeyi: Ntagifatika twari twakora, ariko igitekerezo turagifite.

Gakeye: Ese mubona kudakorwa KW'iki gikorwa har'ibyo byangiza?
Umubyeyi: Nibyo,haribyangirika.

Gakeye: None kubijanye, n'uburenganzira bganyu, mubona bugerwaho neza?

Umubyeyi: Ntabgo, turabugeraho neza nkuko tubyifuza.

Gakeye: Iyo muvuga ko mudafite uburenganzira, mubona ko har'ababubabuza?

Umubyeyi:Ntawe,ubutubuza ariko byaba byiza duteye intabge tukabusingira neza.Ikindi,nuko ubgacu,tutaratinyuka,kunva ko ubgacu har'ico twakora mu kwizihiza uno munsi.Byaba byiza duteye intabge tukaja imbete.

Gakeye:Har'inama mwatanga?

Umubyeyi:Inama nabaha,nuko bagomba gukanguka,uy'umunsi n'uwacu,tugomba guha agaciro kuko dufite ibitekerezo ndetse n'abakobga bacu twaboneraho n'uburyo bgo kubatoza umuco mwiza.Nibyiza, ko tugomba gushiramo imbaraga nyishi, kuko tutabikoze n'abana bacu, bazakura ntabyo bazi. Abacu baruguru,ntaburenganzira
bo bafite,kuko umuco wacu,uracabababoshe.
Gakeye: N'ukuvuga ko abavuyeyo mwataye umuco?
Umubyeyi: Oyaye,twarakosoye ntabyiza bitagira inenge.

Gakeye: Ur'ibyo haribyo mwatubgira?

Umubyeye: Nkubu,dusigaye tuja inama n'abagabo bacu kandi buri wese ab'afite ibitekerezo bye,kandi iyo bishizwe hamwe har'ico bitanga.

Ibitekerezo n'uburenganzira bya buri wese ni byiza ko byubahirizwa.

Byandiswe ku minsi 08,03/2018

Ubganditsi bga gakeye.com

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo