Umunsi w'abagore

 

 

Buri mwaka ku minsi 8 z'ukwezi kwa gatatu hizihizwa umunsi w'abagore, ukaba wariswe mu mvugo y'icongereza (IWD) International Women's Day mu Kinyamurenge twavuga ko, ari ''Umunsi nkorany'amahanga w'abagore''.Tubibutse ko, uyumunsi watangijwe m'umwaka wa 1911. Ahanini twavuga ko uy'umunsi uba ugamije kugaragaza uruhari rw'abagore mu miryango yabo ndetse no mu bihugu byabo,haba mu kubaka uburezi,ubutunzi,porotike n'imibanire mu miryango yabo.Ibi bikaba bishigikirwa na za leta,ama amashirahamwe atandukanye ndetse n'ibitar'amakuru byishi byandika, bigaragaza akamaro k'Umugore muri sosiyete ye.

Bur'igihugu cangwa abantu bamwe n'abamwe,bagira thème ya buri mwaka. Ibi bikaba biterwa n'ibibazo biba bibagoye bifuza gukemura. Uy'umunsi wizihizwa hafi ahantu hose kw'isi. Imurenge bo ntabgo barawumenya kandi dusanga iwacu naho ari ngobga ko uy'umunsi wazaza wizihizwa, kugirango haganirwe kubibazo bitandukanye,abagore n'abakobga bagenda bahura nabyo,kuko usanga barasubijwe inyuma n'ibita bya buri munsi,bigenda bibagiraho ingaruka zikomeye cane, dore ko n'umuco wacu nawo utabaha ubgisanzure m'ugutanga ibitekerezo byubaka imiryango yabo ndetse n'umuryango w'abanyamurenge muri rusange.

Umugore/umukobga w'umunyamurengekazi n'ahabge amahirwe angana muri byose haba mu kwiga,gufata ibyemezo,gutegura ejo habo heza hazaza,guhabga agaciro kabakwiriye haba munzego z'ubuyobozi ndetse no mu miryango yabo.Reka ibi bizashigikirwe na bose.

Abagabo beshi , baracagendera ku migani nk'uyu uvuga ngo "Urugo rwavuzemo Umugore ngo ruvugamo umuhoro" bakunva ko mu gihe bagendeye ku ibitekerezo by'abagore babo, baba bahahajwe ndetse bakunva ko batakiri abagabo nyakuri.Ibi ntabgo aribyo! mu bagore b'abanyamurengekazi harimo abagira ubgenge bgishi,bashobora no gukora akazi akariko kose. Abagore namwe nti mukisuzugure, muhaguruke tubarinyuma mu kubahesha agaciro kanyu kabakwiriye.Reka dusabe abagore n'abagabo bunva ko abagore bacu bashoboye, twese turusheho kubashigikira m'uburyo bgose bushoboka.Umugore w'umunyamurengekazi arashoboye n'ahabge ijambo.

Byandiwe ku minsi 08/03/207

gakeye@yah

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo