Usarire nawe! uy'umunsi n'ibutse ibyo Mukiraro, maze ndakumbura.

 

 

Abantu beshi, tumaze kwibagirwa bimwe mu byarangaga amayisha yo mu Kiraro,kandi dusanga atari byiza kubyibagirwa, kuko biri mu bintu bigize amateka yacu. Njewe, nakomeje kwibuka ndetse no gukumbura ibyo nabonaga mu kiraro nkiri motoya bitumanifuza kubasangiz urwo rukumbuzi.

Muribyo harimo; ukuntu twajagagukamisha abantu bakuru bakadusaba kubirura kigirango babone inkongoro zo gukamiramo, ukuntu twogeshaga Inkongoro amaganga. Ibi,nagumije kwibaza impanvu yabyo si nabisobanukirwa neza! Ubgo ababizi babitubgira. Ikindi nibuka, n'uburyo twageze tuja kuvomera amazi mu mashengo, maze tukaja no kwivugumika mu kibira. Nti byar'ibintu kuba byiza mashi!

Ndibuka n'ukuntu twageze, tuvumbika imyumbati,maze tukayisomeza amata. Mwibuke neza, ukuntu twamaraga igihe kinini twimwera amata gusa, iyo abantu babonaga Abagemu ( abantu baje gukamisha,maze bakatuzanira umutsima, abeshi ntibakundaga kuragira kuri uwo munsi.

Ndibuka iyo akanyana kapfuye,nuko tukabamba uruhu rwako, dukoresheje imambo, kugirango tuzabone uburyo bgo gukama nyina. Njewe m'ubushakashatsi nakoze nasanze ntabandi bantu baza babikora. Nibutse ukuntu twakuraga inyana amahembe, ndetse n'ukuntu twasayura ga inka zaguye mu bikono. Mwibaze namwe ubgo butabazi !

Ngahe, namwe ni mutwibutse ibindi, mwibuka byarangaga amayisha yo mu kiraro. Kwibukiranya amateka yacu, bizatuma abantu, batibagirwa umuco wabo.

Byandiswe ku minsi 10/01/2017

n'ubganditsi bga gakeye.com

gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo