Padiri Mutware Philemon, yagize ati; kubaka igihugu bitangirira m'umuryango.

 

 

Niposho ku minsi 26-11-2016 Umunsi udasanzwe witiriwe "Umuryango mwiza" wateguwe n'Ubuntu, wabereye m'umuhana wa Deventer hagana mu mashorishori y'igihu c'ubuholandi., wari witabiriwe n'abantu bavuye mu bihugu bitandukanye birimo ubu Holandi, Ubu Faransa ndetse n'ubu Birigi.

Byatangiye abantu bose bafite amatsiko yo kunva ijambo ry'umushitsi ariwe Padiri Mutware Philemon dore ko bgari ubgambere igikorwa gisa nico gikozwe hano m'uburaya.

Vici predesnt w'ubuntu ariwe Mutara Bienfaiteur,yatangije ico gikorwa yiyegereza abantu bose ndetse nkuko bisanzwe bikorwa m'umuco wacu, abantu bose batangiye bibgirana.


President w'Ubuntu Nzaramba Joseph we,yatangiye yibutsa abaraho amateka yacu yagiye aranga umunyamulenge wo hambere.Nanone yakomeje yibutsa abaraho,amayisha twagiye tubamo, ukuntu twari dutunzwe n'ubgorozi ndetse n'ubuhinzi kuri we, asanga ibyari bidutunze byaranyazwe ibindi birasigara.Kuri none kubona ubgoko bgacu butagifite inka zibatunga ntibyoroshe nagato! nukuvuga ko tugomba guhindura imitekerereze yacu, tugahaguruka tugakora cane, kugirango dutegure ejo hacu heza. Kubigeraho, bisaba ko buri wese ashiramo ubushake ndetse n'inguvu nyinshi.


Yaje kugaruka no ku mateka ya bamwe mubayozi bakomoka m'ubgoko bgacu, barimo Ex Vice President Azalias Ruberwa,Senateur Moise Nyarugabo,General Charles Bisengimana n'abandi...ati bageze mumyanya y'ubuyobizi ikomeye nkiriya,ar'uko habayeho ubgitange muri byishi. Aha,yakomeje avuga ko abakiri batoya, batacika indege kubera ubuzima bg'ubuhunzi abeshi barimo kuri none, ahubgo mugomba gushira inguvu zanyu zose mu kwiga nubgo bitoroshe! izo akaba arizo ziba inzozi za buri wese.



President w'Ubuntu,yasoje ijambo rye, asaba abaraho ko tugomba kwakira ibyatubayeho byose ariko tugakomeza gushakisha uburyo bgo kwiyubaka no guharanira ubumwe bgacu ndetse tutiyibagije n'ubga ayandi moko duturanye.



Umushitsi mukuru ariwe Padiri Mutware Philemon, wari uturutse mu gihugu c'Ubufaransa (France) yatangiye aririmba indirimbo y'Imana, nuko abantu baraho,buzura akanyamuneza.Yatangiye ashimira abantu bitabiriye ibyo biganiro, kuri we yasanze ari aba ambassadeur beza kuko bazakomeza kugeza ibiganiro bagiye kugirana kuri beshi.



Yakomeje abgira abantu baraho ibyo Imana yamukoreye m'ubuzima bge. Avuga ko amateka kuri we asanga ari kintu c'ingenzi ati; nibyiza gusubira mumateka yawe kuko nibgo uzamenya iyo wavuye ndetse niyo uri kugana,ibi bizagufasha kwiyukaba wowe ubgawe ndetse n'abandi.Yavuze ku kamaro ko kugira igihugu, ukunda naco kikagukunda. Aha, yagize ati; gukunda igihugu n'ukugikorera m'uburyo bgose ushoboye, naho igihugu kugukunda n'ukuguhesha akaciro kagukwiriye.Ubutumwa bundi yarafitiye abantu, kwari ukubabgira ko ababyeyi babakeneye kugirango mubagezeho ibyiza mw'igiye mumahanga.



Inyigisho nyamukuru y'umunsi kwari ukuganira hejuru y'Umuryango (Family) ndetse n'uburyo abantu bakunda igihugu cabo. Yatangiye avuga ko "abagira Imana bagira umuryango" yavuze ko ntaco yagereranya n'umuryango.Umuryango mwiza urangwa n'ubgubahane hagati y'abana n'ababyeyi,abawugize, bakabaye bafata umwanya uhagije wo kuganira,kugirango barushirizeho kwiyubaka no guteza urugo rwabo imbere.Ikindi naco gituma umuryango ukomera n'amasengesho kuko imiryango ntabgo ikomezwa gusa no guhora itekereza ibibateza imbere ama (projets).


Yaje kubgira nanone abaraho ko kubge,asanga Urukundo ariyo mfura m'umuryango abandi bana bawuvukamo baza bakurikira yamfura yitwa Urukundo.Umuryango wuzuye urukundo wubahwa na buri wese kandi ukifuzwa na buri wese.Yibukije nanone abari bateraniye aho ukuntu ababyeyi bamwe, babaga bafite abana 10 bakabarera,bakana bakuza neza. Ariko kur'ubu usanga abantu bamwe bafite amazu 10 ariko bakabura ahao barara yewe, ugasanga batanashaka kubyara,ari ukubera gutinya amayisha/ ubuzima. Ibi bigaragara ko abantu batakinyurwa nibyo batunze, bakifuza kubaho bonyine cangwa se ngo babifashishemo n'abandi.


Mukiganiro ce,yageze naho atanga impanuro zitandukanye ku bantu bubatse ingo, mu gihe bagiranye ibibazo.Yagize ati; Impanvu ibibazo byabashakanye beshi bidakemuka,nuko hari uburyo bg'ingenzi,badakurikiza;


-Mbere na mbere mugomba gutekereza k'umwanya (igihe) gikwiriye co kuganira.

-Kumenya neza ahantu hakwiye ho kuganirira. Ahantu hose habonetse burya ntabgo
araho kuganirira!

-Kumenya abantu muza kuganira muri kumwe.Ntabgo ari buri wese,angomba kuba mu biganiro byantu. K'umufano ntabgo abana, ari byiza ko baba mu bigiganiro nkibyo.

-Gusangira ibitekerezo hamwe no gufatira ibyemezo hamwe kubashakanye n'ibyirazima cane.

-Kwihangana no kubabarira ni bimwe bituma ingo zubakwa zigakomera.Igituma abeshi batandukana nuko batakigira ukwihangana

-Ubumwe n'ibanga ni bimwe mu byubaka umuryango


Padiri Mutware, yavuze ko ataziye gusa abubatse ingo ahubgo n'urubyiruko narwo, arufitiye ubutumwa.

Yatangiye ababgira ukuntu iwacu bashakaga,ati aho muribuka ukuntu abantu bashakirwaga n'ababyeyi babo? muzi ukuntu byari byiza? ubgo babanza ga bakiga umuryango bagiye gushakamo? muzi ibisigaye biba kuri none? aho Umusore asigaye aja kuri telefoni agahamagara ngo muzashakire Umugeni nkabashakirwa ikibanza? Muzi ko ari umuntu muzabana akaramata? uzi gushakwa nuwo utazi? ni mureke gukinisha imiryango yacu yejo hazaza. Mwari muzi ko impanvu nyamukuru ituma ingo nyishi zisenyuka ar'uko zitubakiye k'urukundo.Urukundo ruzanwa no kumenya umuntu ukagira ibyo umukundiye.Yarangiye ashimira abantu bose, nabo bamusaba kuzagaruka kubaganiriza.


Umuhango warangijwe n'ijambo ry'umwanditsi mukuru w'Ubuntu m'urwego rw'uburaya ariwe Jean Pierre Mujambere.Mw'ijambo rye yagarutse m'ugishishikariza abantu gukunda no kwitabira ibikorwa by'umuryango Ubuntu ndetse yaje kwibutsa abantu bose ko batagomba kwibagirwa iyo baje baturuka.


Byanditswe ku minsi 27/11/2016

Ubganditsi bga Gakeye

gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo