Ibi ni bimwe mubyaberaga ku gatorero.

 

 

Gakeye yifuje kugeza kubakunzi bayo amakuru ajanye n'Agatorero.Agatorero n'ahantu hanze abagabo bakunze kwicara,haba ari m'umuhana hagati cangwa hirya yawo.Kugatorero bahahurira ari benshi ahanini bahungurarira ibitekerezo byo kwiyubaka ,imanza baba bafite ndetse no guhonya abantu batitwararika neza.Kubibazo by'umutekano muke baba bibereyemo nawo baja inama zuko barushirizaho kwirinda. Ahanini usanga abeshi muribo bicaye,iyo bataba barimo bavuga ibintu bikomeye bamwe muribo usanga baryamye bubitse inda.

Bose usanga bambuye amasapu,inkoni bazirambitse hasi. Iyo bari m'urubanza n'ibgo usanga umugabo ufashe ijambo arimo gukubita inkoni hasi,bose batangira kunva abafitanye ibibazo hanyuma umugabo umwe agasora urubanza kugeza barusomye aruko bose bicaye.Umugoroba iyo ugeze ubona bose babazanya ama saha ngo bategere amakuru kuri zakarondogozi (radio) zabo.Usanga aribyiza!

Agatorero kari gateye gatya; n'ahantu heza cane habereye ijisho rya buri wese kuko haba har'utwatsi twiza tw'indagarago bamwe bakunze no kudukanja. Usanga ar'ahantu hasa n'aharengeyeho (harakarango gato cane) muburyo abakicayeho usanga barimo kurangiza abantu bahita ndetse n'inka ziri kuyindi misozi.Kugatorero ntabgo hicaraga abagore cangwa abakobga.

Abagabo baza baja kugatorero muma saha ya kumanywa,kuko mugatondo kare baba bafite akazi keshi ko kuja kubyukiriza inka,gukama ndetse no kuzahura.Iyo barangije iyo mirimo yose bataha imuhira bamwe babanza gufungura,barangiza bakabona kuja kugatorero.Nanone harabakajaho batarafungura nibgo wunvaga umwana aje akavuga ngo Dada bishatse kuvuga ngo Data ariwe Papa ngo Mama yantumye ngo muje murugo ngo bakoreye hamwe.Maze umusaza akabgira abandi bagabo ngo muze nje kubaha.Iyo arangije gufungura akeshi yongera kugaruka maze bagakomeza ibiganiro.Iyo habaye urukayu nibgo baja munzu kota maze bagakomeza kuganira.

Kugatorero nanone bahicara iyo bafite nk'urubanza runaka aho usanga,hatumijwe abagabo bo muyindi mihana bazwiho ubupfura ndetse bamenyereye guca imanza zitandukanye. Agatorero bakajaho iyo hari umuco mwiza, banabona ko batokwigwa munzu.Ikindi twavuga ko ari keza kuko kamara irungu,bahamenyeraga amakuru,baja inama z'uburyo bgose,habonekera ibisubizo bitandukanye birimo gukiranura abafitanye ibibazo,gufasha abakene,kwituza ndetse no kuganira hejuru y'Inzuri hagamijwe guteza ubutunzi bgabo imbere.Ubutaha tuzabagezaho amakuru yo mukirambi.

Byanditswe ku minsi 26-10-2016

n'ubganditsi bga
gakeye.com
Email ni gakeye@yahoo.fr

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo