Mukirambi Celebration Day, yizihijwe ku ncuro ya gatatu

 

 

Holland- Niposho ku minsi 20/08/2016 m'umuhana wa Deventer uherereye mu mashorishori (North) yico gihugu, habereye igikorwa c'umuco wacu, kikaba carateguwe n'umuryango w'Ubuntu ukorere mubigu by'iburayi.

Mbere yo gutangira ibiganiro hafashwe, umwanya wo kwibuka Intwari Col Elias Rubibi wadukuwemo ku munsi w'ejo azize abagizi banabi.

Tubibutse ko iki gikorwa ciswe ( MCD ) Mukirambi Celebration Day,catangiye m'umwaka wa 2013. Kubera gukundwa cane, buri mwaka gikomeza kubona abantu bacitabira kubgishi, ikindi nuko usanga kirimo ingero zose z'abantu.

Umunsi w'ejo, waranzwe n'ibintu byiza bitandukanye,ijambo nyamukuru kwari ukuganira ku Ntwari zacu. Hibukijwe amateka y'Intwari zacu kuburambuye.

Mubatuganiriye harimo;

-Mzee Muzuri Samson,
waruturutse mugihu c'ububirigi, yatubgiye amavu na mavuko y'ubutwari bga Mushishi Karori waharaniye kubaho k'umunyamulenge muri Congo, kuko yafashe iyambere m'ukurwanya ba Mulele ndetse n'abajenesi.

Yaje gukomereza ku Ntwari Gisaro Muhoza, avuga ko ari mu bantu bahinduye ubuzima bgabeshi kandi ko ntaco atakoze mu gihe ce, nubgo bitabaga byoroshe.Ati,yaduhaye izina ry'Umunyamulenge, yafashije abasore beshi mu kubashishikariza kwiga kandi byagezweho.

Mubindi yakoze, harimo kunvikanisha akarengane twakorerwaga n'ubgo na nubu kagikomeje.

-Mujambere Jean Pierre,
ari nawe General Secretary w'umuryango w'Ubuntu m'uburayi,
yabgiye abaraho, ukuntu abanyamulenge bamanye, ubutwari kuva kera kose. Kubera uburyo abanyamulenge bishiraga hamwe,byatumaga bagera kuri byishi, yibukije abaraho ukuntu ibita bya Mayi mayi, Mulele n'abajenisi byagiye bitwicira abantu ati; ariko ntabgo byaciye intege intwari zacu.

Yarangije asaba abaraho gukomeza kwishira hamwe kuko aribgo tuzabasha kugera kuri byishi.

-Bishop Manywa John,
yabgiye abaraho ku Ntwari zaba soda bacu bagiye bagaragaza mu gihe cabo, harimo, kwitangira iguhu ndetse n'ubgoko muri rusange. Yaje kubgira abaraho ko, kubera ubutwari bga basoda bakomoka m'ubgoko bg'Abanyamulenge, bgagiye bubaranga mu kazi kabo, byatumye bahabga amapeta yo hejuru ati; ibi ntabgo byigeze kubaho mu mateka yacu.

-Clementine,
wabgiye abaraho k'ubutwari bg'abanyamulengekazi. Yaje kubuvuga mubice bitatu (3).

1.Yavuze ukuntu abagore bagiye bitangira imiryango yabo, mu gihe bamwe mu bagabo babo, babaga bagiye kwiga mu mahanaga yakure cangwa se bagiye mubiraro bityo, bagasigara bahingira ingo zabo.

2.Yerekanye ko no mukazi k'umutekano,abagore batasigaye inyuma.Yatekerereje, abaraho k'umugore wabaye umusoda wambere m'ubgoko bgacu, ariwe Nyakanyange.

3.Yongeye kuvuga ukuntu bamwe mubagore bagiye bafasha abandi mu kubabyaza kandi byagenda ga neza, dore ko batabaga barana byigiye. Ariko kubera ubutwari bgabo,bagiye barengera amayisha yabeshi. Ikindi nuko muri twe, harimo abatari bakeya bavutse muri ubgo buryo.

Nanone mu bindi bikorwa byirazima, byaranze uwo munsi,habayeho kwerekana umuco wacu harimo uburyo abantu; bibgiranaga mu gihe bahuye bataziranye,ukuntu bashakaga,abahanzi barimo James, Jacques na Bienvenu ubgo bariribaga indirimbo z'umuco nanone hibukijwe imirimo myiza ba Sogokuru na ba Mukaka bakoraga irimo;

Kubayura,kubyaza,guhangira,gutsindira,kugobesha, kubangurira,kotsa invune,gushinga ubushingo ndetse no kunga amagufwa. Habayeho nanone gukangurira abantu mu gukoresha impano (Talent) zabo, ibi byakozwe muburyo bg'amaryogo (Comedie) ibi byari biyobowe na David ndetse na Mano. Ibintu byari bimeze neza kuko byarangiye ubona abantu batabishaka.

Byandiswe ku minsi 21/08/2016

Ubganditsi bga gakeye.com

Multimedia

ipicya

Reba

Copyright © 2012 gakeye.com.Powered by MulengeEntertainment.

Ibyandikwa

Amakuru

Admin

ibituranga

Amateka

Imicezo